- Kubungabunga ibidukikije ni inshingano kuri buri kiremwa muntu kuko niryo shingiro ry`ubuzima bwiza
- Gufata neza aho dutuye cg ibidukikije ni ingezi kuko bidakozwe byatugiraho ingaruka nyinshi,niyo mpamvu ibiganiro byinshi bitandukanye byaba ibya politiki,siyansi,ubukungu n`ibindi bigomba kujya bifata umwanya wo kubiganiraho bagaragaza ko isi cyangwa ibiyiriho ndetse n`abayituye turi umuryango umwe,cyangwa tubaho mu bwuzuzanye.
- -Umusanzu ukomeye wa Laudato Si, mubitekerezo byanjye, ni incamake y’ibibazo by’ibidukikije bivuye ku bintu bitandukanye kuko ubusanzwe buri muntu agomba kumenya kurengera ibidukikije.
- Ibigomba kwibandwaho mu kubungabunga ibidukikije:
- Kugabanya ibicanwa bikomoka kuri petrol
- Gushishikariza abarimu gutanga ibiganiro ku mpamvu zituma habaho imihindagurikire y`ikirere/ibihe
- Uburyo bwo kugira aho dushyira imyanda itandukanye yaba iva mu nganda,iva mu ngo dutuyemo, ku buryo idateza ibibazo mu guhumanya umwuka duhumeka cg kwangiza ikirere
- Gukangurira abatuye isi kugabanya ibiti bicanwa twanga kumaraho ibiti ndetse no kutohereza mu kirere imyotsi yangiza ikirere
- Gushishikariza abaturage gutera ibiti, ndetse n`imirwanya suri
- Gufata neza ubutaka duhingaho twifashisha amaterasi ndinganire,duca imirwanyasuri,
- Gufata neza amazi ava kunzu dutuyemo kugirango tube twayakoresha mu bindi bikorwa kandi atangije aho dutuye,
- Gufata neza amazi aba amanuka ku misozi itandukanye agahurizwa hamwe kugirango abyazwe umusaruro kandi atangije ubutaka
- Gutanga amahugurwa atandukanye kubijyanye no gufata neza ibidukikije