II.1 SUBIZA IBIBAZO BYOSE

  1. Itsinda ryo kuzigama no kugurizanya  ni iki?
  2. Ni gute watangira itsinda ryo kuzigama no kugurizanya?ibyo wagenderaho
  3. Ni irihe tandukaniro riri hagati y`imikorere y`ikimina cya kera ndetse n`itsinda ry`ubu rivuguruye?
  4. Ni gute umunyamuryango w`itsinda ashobora kuba yakemura ibibazo bye abifashijwemo n`itsinda?

II.2 SUBIZA IBIBAZO UKORESHEJE YEGO/OYA

  1. Itsinda ryo kuzigama no kugurizanya rigomba kuba rikorera hafi y`urusengero cg akagari?
  2. Istinda rikora neza rigomba kujya ritearana 3 mu kwezi cg 5 kandi bikaba ihame
  3. Itsinda rikora neza iyo rifite intego ihuriweho n`abanyamuryango?
  4. Itsinda rigomba kuba rifite abayobozi bahagarariye abandi?
  5. Itsinda rigomba gutanga inguzanyo izishyurwa mu gihe kinini  kandi ku banyamuryango bose?

II.3 HITAMO IBISUBIZO BIKWIYE

II.3.1 Ibigenderwaho kugirango umunyamuryango mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ngo ahabwe inguzanyo:

  1. Kuba afite abana benshi
  2. Kuba ari umuyobozi muri comite igize itsinda
  3. Kuba atanga ubwizigame neza
  4. Kuba ari inyangamugayo ndetse yubahiriza amabwiriza agenga itsinda
  5. Kuba agaragaza umushinga agiye gushoramo
  6. Kuba afite imbaraga ndetse akeneye amafaranga yo kurya
  7. Kuba afite imyaka myinshi y`ubukure
  8. Kuba agaragaza amafaranga azishyura hariho n`inyungu ndetse n`uburyo azayishyuramo

II.3.2 Umuyobozi w`itsinda ukora neza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Afite imitungo myinshi mu rugo iwe ndetse n`ahandi
  2. Areba inyungu ze kugiti cye ndetse na benewabo
  3. Ukoresha inama abo ashinzwe kuyobora bakaganira ku bitagenda ndetse n`iterambere ryabo ashinzwe kuyobora
  4. Uha amakuru ku gihe abo ashinzwe
  5. Wicara hamwe nabo ayobora bagategurira hamwe ibikorwa bishobora kubagirira akamaro nk`itsinda
  6. Utekerereza itsinda ku buryo azana ibitekerezo byo gukora igikorwa ntawundi babiganiriyeho