• Kubungabunga ivomo no kurigirira isuku ni inshingano zacu, tubigire ibyacu, buri wese abigiremo uruhare;
  • Abakoresha ivomo tumenye kandi tuzirikane ko isoko ariyo mutima w’umuyoboro wose, niyo mpamvu dusabwa kugira uruhare mu gufata neza ibikorwa by’amazi kugira ngo birambe,
  •  Kubungabunga no gufata neza ivomo n’umuyoboro w’amazi ni ingenzi kandi buri wese abigiremo uruhare;
  • Bimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubungabunga ibikorwa by’amazi ni :Gusukura umuferege uzengurutse isoko, Kwita ku ruzitiro rubuza amatungo kujya ku isoko, Kwita ku rucaca ruba ruteye aho isoko ifatiye, Kurandura ibiti n’ibihuru byegereye isoko, Kudahinga hejuru y’isoko no kudatera ibiti kuri metero 50 uvuye ku isoko, Abatuye hejuru y’isoko bagomba kwirinda kubaka imisarane munsi ya metero 50 uvuye ku isoko, Kudakoresha imiti mvaruganda cg imiti yica udukoko hejuru y’isoko kuko iyo miti icengera ikagera ku isoko, Kubuza abana gufunga igitembo kiva ku isoko kuko bishobora kuyobya amazi y’isoko kandi n’umuyoboro wose ugomba kwitabwaho, Kurwanya isuri mu mpinga no mu mpande z’imisozi;
  • Gufata amazi y’imvura aturuka ku mazu dutuyemo no kuyabika neza tubigire umuco, bitworohereza guhorana amazi meza yo gukoresha ibikorwa bitandukanye mu rugo birimo kumesa, kuhira amatungo, kuvomerera imboga n’imbuto n’ibindi;
  • Mu mudugudu aho dutuye, dufatanye gushyiraho ibigega byo gufata no kubika amazi y’imvura yifashishwa mu kuhira amatungo ndetse no kuvomerera imyaka;
  • Mu mudugudu iwacu, hamwe mu ho dushobora gukura amazi meza ni: ku masoko asukuye kandi yubakiye neza, ku tuzu tw’amazi ndetse no ku yandi mavomo afatiye ku miyoboro y’amazi;

IBIBAZO KU MAZI, ISUKU N’ISUKURA