IBYO INGENZI UKWIYE KUMENYA

Ibyingenzi biranga itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ryageze kuntego/rikora neza ni:

  • Kuba buri munyamuryango atanga imigabane yo kuzigama bitewe n`ubushobozi bwe
  • Kuba buri munyamuryango ashobora kugira uburenganzira mu kubona inguzanyo
  • Guhugura abanyamuryango ku  bijyanye no gutegura imishinga mitoya/iciriritse ibyara inyungu
  • Kubahiriza amabwiriza agenga itsinda ari ajyanye no kuzigama,kugurizanya,kwishyura inguzanyo
  • Kubahugura kenshi ku bijyanye n`imikoreshereze y`amafaranga bagira ibitabo byo kubikamo amakuru yose akenewe ajyanye n`itsinda
  • Kubigisha imibanire myiza hagati yabo bafashanya mu gihe hari uwagize ibyago bakamutabara;(isanduku y`ingoboka/gutabarana)
  • Guhuza itsinda ndetse n`ibindi bigo by`imari  biciriritse