Indwaraziterwa n’imirire mibi no kubura intungamubiri zihagije, imirire idahagije ituma umubiri ubura imbaraga, bikagabanya ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma umuntu ahora arwaragurika, bituma umwana akura nabi, agatakaza ibiro. Indyo ndengarugero ituma umuntu agira ibiro bikabije bigatera umubyibuho ukabije bikaviramo indwara z’umutima harimo n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Imirire myiza ituma umuntu agira ubuzima bwiza. Imirire myiza ituma umuntu agira imbaraga, ubudahangarwa, ubwenge, no kwiyongera k’ubudahangarwa bikamurinda indwara zahato nahato.Kurya ibiribwa biri mu rugero bituma intungamubiri zikoreshwa neza mu mubiri bityo umuntu akagira ubuzima bwiza. Kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi ni kimwe mubikorwa Leta y’u Rwanda ishyigikiye. Iyi mfashanyigisho ku bujyanama ku mirire ikubiyemo inyigisho mu bijyanye n’ubujyanama n’uko bukorwa