UBUHINZI N’UBWOROZI KU BURYO BURAMBYE

Abahinzi twese twiyemeje kongera umusaruro w’ibiribwa duhinga tunabungabunga ibidukikije dukoresha:

  • ifumbire y’imborera ikomoka ku byatsi no ku matungo;
  • Ifumbire z’amazi zikorwa hifashishijwe ibimera n’ibikomoka ku matungo nk’amase, amaganga n’ibindi ndetse n’izindi nyongeramusaruro kamere: ishwagara, ivu..
  • Imiti irwanya indwara n’udukoko ikorwa hifashishijwe ibyatsi cyangwa ibindi bintu kamere: amazi,
  •  amaganga, ivu n’ibindi;
  • Imbuto nziza zitahinduriwe imiterere yazo kamere;

Umuhinzi arasabwa iki?

  • Umuhinzi ahinga ageza isuka hasi: kugeza muri santimetero ziri hagati ya 30 na 60 kugira ngo ubutaka bworohe maze bubashe kugerwamo n’imizi y’ibihingwa ndetse n’amazi;
  • Umuhinzi yirinda ibikorwa byose byangiza cyangwa bibangamira ibidukikije: kwica udukoko tuba mu butaka, guhinga ku buryo butera isuri.

Ubuhinzi bukozwe kinyamwuga budufasha iki?

  • Bufasha abahinzi kubyaza ubutaka buto umusaruro mwinshi, kabone niyo bwaba bubi, bityo bakabasha gukemura ikibazo cy’ibiribwa bicye ndetse n’icy’imirire mibi;
  • Umuhinzi akoresha inyongeramusaruro (amafumbire n’imiti) zitamuhenze kandi zitangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije;
  • Butuma abahinzi bagira ubuzima bwiza kubera ko nta na kimwe kibanduza, ari ibyo barya, ari ibyo bakoresha ndetse n’aho bakorera ;
  • Butanga ibiribwa binyuranye bikize cyane ku ntungamubiri : vitamini, imyunyu ngugu n’izindi ;
  • Burinda ubutaka kugunduka kuko burwanya isuri kandi bukongera uburumbuke mu butaka;
  • Buzanira abahinzi amafaranga kuko beza byinshi bakihaza mu mirire ndetse bagasagurira n’amasoko;

IBIBAZO BY’ISUZUMABUMENYI

Umuhinzi arasabwa iki?

  • Umuhinzi ahinga ageza isuka hasi: kugeza muri santimetero ziri hagati ya 30 na 60 kugira ngo ubutaka bworohe maze bubashe kugerwamo n’imizi y’ibihingwa ndetse n’amazi;
  • Umuhinzi yirinda ibikorwa byose byangiza cyangwa bibangamira ibidukikije: kwica udukoko tuba mu butaka, guhinga ku buryo butera isuri.

Ubuhinzi bukonzwe kinyamwuga budufasha iki?

  • Bufasha abahinzi kubyaza ubutaka buto umusaruro mwinshi, kabone niyo bwaba bubi, bityo bakabasha gukemura ikibazo cy’ibiribwa bicye ndetse n’icy’imirire mibi;
  • Umuhinzi akoresha inyongeramusaruro (amafumbire n’imiti) zitamuhenze kandi zitangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije; Butuma abahinzi bagira ubuzima bwiza kubera ko nta na kimwe kibanduza, ari

Gutegura neza ubutaka bimaze iki?

  • Koroshya ubutaka ubuhinga ukageza isuka hasi kugira ngo imbuto cyangwa ingemwe zimere kandi zibashe kwinjiza imizi yazo mu butaka ;
  • Kuvana ibyatsi bibi mu butaka ;
  • Kuvanga neza ubutaka n’ifumbire ;
  • Gutegura neza ubutaka ku buryo isuri itazabutwara cyangwa ngo ibuvanemo ifumbire ;
  • Gutegura neza ubutaka ku buryo bubika amazi cyangwa bukayagabanya iyo ari menshi mu gice kigerwamo n’imizi y’ibihingwa (gukora imitabo);

Kwita kubidukikije bitumariye iki?

  • Bituma urusobe rw’ibinyabuzima bibahoneza, bigatanga umusaruro ugirira akamaro ikiremwa muntu.