• Kunywa amazi asukuye ni inkingi ya mwamba mu kubangabunga ubuzima no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka, impiswi n’izindi – irinde, unarinde abawe kunywa amazi adasukuye;
  • Mu rugo iwacu, biroroshye gusukura no kubika neza amazi yo kunywa, bumwe mu buryo twakwifashisha ni ukuyateka akabira hanyuma akabikwa mu gikoresho gisukuye kandi gipfundikirwa, gushyira amazi mu gikoresho gisukuye hanyuma tugashyiramo umuti wajyenewe kwica udukoko dutera indwara (tukawukoresha neza dukurikije amabwiriza), gusuka amazi mu gikoresho cyagenewe kuyayungurura gikuramo udukoko dutera indwara n’indi myanda. Biroroshye, Birashoboka kandi biturinda indwara, tukagira ubuzima buzira umuze!
  • Amazi meza, ubwiherero bufite ibyangombwa by’ibanze, n’umuco wo kugira isuku ni ibintu by’ingenzi mu mibereho yacu ya buri munsi;
  • Gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune tubigire umuco ! biturinda indwara ziterwa n’umwanda, binaturinde kwandura icyorezo cya COVID 19 cyibasiye isi muri ibi bihe;
  • Karaba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune kenshi gashoboka cyane cyane nyuma yo kuva ku musarane, mbere no mu gihe uri gutegura amafunguro, mbere na nyuma yo kurya, nyuma yo gukora imirimo y’amaboko nko gukubura, kuhinga n’ibindi ndetse na buri gihe cyose zanduye;
  • Sukura ibiribwa ukoresheje amazi meza mbere yo kubiteka ndetse wibuke koza neza inkono n’amasafuriya utekeramo;
  • Tugire umuco wo kugira isuku aho dutuye: gukubura mu rugo, kwirinda kurarana n’amatungo, gutema ibihuru bikikije aho dutuye, gusukura aho inzu z’amatungo, gusiba ibinogo birekamo amazi biri aho dutuye, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda mu rugo, kwirinda gutekera mu nzu turaramo ndetse no kugira agatanda ko kwanikaho ibikoresho byo mu gikoni nyuma yo kubyoza neza;