II.1 SUBIZA IBIBAZO BYOSE
- Itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ni iki?
- Ni gute watangira itsinda ryo kuzigama no kugurizanya?ibyo wagenderaho
- Ni irihe tandukaniro riri hagati y`imikorere y`ikimina cya kera ndetse n`itsinda ry`ubu rivuguruye?
- Ni gute umunyamuryango w`itsinda ashobora kuba yakemura ibibazo bye abifashijwemo n`itsinda?
II.2 SUBIZA IBIBAZO UKORESHEJE YEGO/OYA
- Itsinda ryo kuzigama no kugurizanya rigomba kuba rikorera hafi y`urusengero cg akagari?
- Istinda rikora neza rigomba kujya ritearana 3 mu kwezi cg 5 kandi bikaba ihame
- Itsinda rikora neza iyo rifite intego ihuriweho n`abanyamuryango?
- Itsinda rigomba kuba rifite abayobozi bahagarariye abandi?
- Itsinda rigomba gutanga inguzanyo izishyurwa mu gihe kinini kandi ku banyamuryango bose?
II.3 HITAMO IBISUBIZO BIKWIYE
II.3.1 Ibigenderwaho kugirango umunyamuryango mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ngo ahabwe inguzanyo:
- Kuba afite abana benshi
- Kuba ari umuyobozi muri comite igize itsinda
- Kuba atanga ubwizigame neza
- Kuba ari inyangamugayo ndetse yubahiriza amabwiriza agenga itsinda
- Kuba agaragaza umushinga agiye gushoramo
- Kuba afite imbaraga ndetse akeneye amafaranga yo kurya
- Kuba afite imyaka myinshi y`ubukure
- Kuba agaragaza amafaranga azishyura hariho n`inyungu ndetse n`uburyo azayishyuramo
II.3.2 Umuyobozi w`itsinda ukora neza agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Afite imitungo myinshi mu rugo iwe ndetse n`ahandi
- Areba inyungu ze kugiti cye ndetse na benewabo
- Ukoresha inama abo ashinzwe kuyobora bakaganira ku bitagenda ndetse n`iterambere ryabo ashinzwe kuyobora
- Uha amakuru ku gihe abo ashinzwe
- Wicara hamwe nabo ayobora bagategurira hamwe ibikorwa bishobora kubagirira akamaro nk`itsinda
- Utekerereza itsinda ku buryo azana ibitekerezo byo gukora igikorwa ntawundi babiganiriyeho