IBYO INGENZI UKWIYE KUMENYA
Ibyingenzi biranga itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ryageze kuntego/rikora neza ni:
- Kuba buri munyamuryango atanga imigabane yo kuzigama bitewe n`ubushobozi bwe
- Kuba buri munyamuryango ashobora kugira uburenganzira mu kubona inguzanyo
- Guhugura abanyamuryango ku bijyanye no gutegura imishinga mitoya/iciriritse ibyara inyungu
- Kubahiriza amabwiriza agenga itsinda ari ajyanye no kuzigama,kugurizanya,kwishyura inguzanyo
- Kubahugura kenshi ku bijyanye n`imikoreshereze y`amafaranga bagira ibitabo byo kubikamo amakuru yose akenewe ajyanye n`itsinda
- Kubigisha imibanire myiza hagati yabo bafashanya mu gihe hari uwagize ibyago bakamutabara;(isanduku y`ingoboka/gutabarana)
- Guhuza itsinda ndetse n`ibindi bigo by`imari biciriritse