Muri iki gihe kugira ngo umushinga uhuriweho n`itsinda ryo kuzigama no kugurizanya ubashe kugerwaho/ubyare inyungu bisaba:

  • kuba itsinda rifite abayobozi beza bahuza abagize itsinda bakungurana ibitekerezo,
  • Abayobozi b`inyangamugayo,bagenda baha amakuru abanyamuryango cyane cyane ku bijyanye n`umutungo w`ikimina buri gihe uko bateranye
  • Kuba umushinga muto ubyara inyungu waratekerejweho ukaganirwaho neza n`abanyamuryango ndetse na buri wese akagaragaza uruhare azagira mu ishyirwa mubikorwa ryawo
  • Kurebera hamwe icyo uwo mushinga uje ugiye gukemura/niba ibizakorwa bifitiwe isoko
  • Kureba niba aho uzakorera hari umutekano nta bantu bazawangiriza
  • Kureba ubushobozi buhari bw`abanyamuryango ndetse no kureba aho ubundi bufasha bwazaturuka niba bigaragaye ko bukenewe
  • Gukurikirana no kugenzura umushinga uburyo uri gushyirwa mu bikorwa bigakorwa buri gihe runaka ku buryo icyo gikorwa kizajya gihoraho
  • Kwicara nk`abanyamuryango bose bakaganira kubyavye mu isuzumwa byaba ngombwa hagafatwa indi myanzuro ariko igamije iterambere ry`itsinda
  • Gushimira mu ruhame ababa bafite uruhare kugirango umushinga wateguwe ugerweho neza kandi unahe inyungu abanyamuryango

Igihe ibi byose byavuzwe haruguru bikurikijwe rwose nta cyatuma umushinga wakozwe na rya tsinda ryo kuzigama no kugurizanya yatuma utagerwaho kandi ndetse n`itsinda rikabona inyungu,iyo ibi byavuzwe bitubahirijwe niho usanga imishinga myinshi y`amatsinda itagerwaho ugasanga yababyariye igihombo.