Iyi nyigisho igamije gutanga ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu mirima shuli, aho abahinzi bigira tekiniki zitandukanye zibafasha kongera umusaruro wabo, mu bwiza no mu bwinshi.

Kugira ngo inyigisho zitangirwa mu murima shuri zikubake  mu buzima bwawe bwa buri munsi, ni ngombwa ko wiyumvisha uburemere bw’ikibazo cy’imirire n’ingaruka gifite ku iterambere rirambye ry’ingo by’umwihariko n’iry’igihugu muri rusange. Igenzura ryakozwe mu 2010 ryagaragaje ko abana basaga 44% (DHS 2010) bugarijwe n’indwara ziterwa n’imirire mibi y’akarande cyangwa se kugwingira, bikaba ari ingaruka zo kudafata ifunguro ryuzuye igihe kirekire.

Ubukene, bugaragazwa na benshi ko aribwo ntandaro y’imirire mibi. Akenshi ubu bukene nabwo buturuka ku kutabona umusaruro uhagije kandi abasaga 85% mu gihugu cyacu ari abahinzi. Bigaterwa ahanini no gukoresha tekiniki mbi z’ubuhinzi no gucunga nabi umusaruro muke tuba twabonye.

Umurima shuri(FFLS) twigamo ibi bikurikira:

  • UBUHINZI N’UBWOROZI
  • KWIZIGAMIRA NO GUTEGURA IMISHINGA ICIRIRITSE IBYARA INYUNGU
  • INYIGISHO KU MIRIRE, ISUKU N’ISUKURA
  • UBUMENYI RUSANGE KUBIJYANYE N’IMIRIRE