Amatsinda y’umushinga TUBE HEZA, AMAZI HAFI yashyizweho kugirango afashe imiryango idafite ubushobozi bwo kuguza amafaranga muri za banki. Ubu buryo butegurira kandi bufitiye amabanki akamaro kuko bwigisha abantu kumenya kwizigama no gukoresha inguzanyo. Muri rusange butegura abantu kumenya kuba inyangamugayo bishyura imyenda bafashe, bityo rero bugategurira amabanki abanyamuryango b’inyangamugayo b’ejo hazaza

  • Mu bihugu ISLG (Internal Saving and Lending Group) yatangiriyemo bigaragara neza  ko ubwo buryo bwa ISLG bwavanye abantu mu bukene kandi bubigisha kumenya gukora, gucunga neza ibyo bafite no kubibyaza inyungu. Ubu buryo bufitiye cyane akamaro abakene badafite ingwate zo gutanga baka inguzanyo muri banki.
  • Indi nyungu ni uko inyungu ziba iz’abagize itsinda aho  kuba iza banki, birumvikana ko zikugarukira wowe ugize itsinda, maze ukazazihabwa neza igihe cyo kugabana icyiciro kirangiye niba aribyo itsinda ryiyemeje.

2.1. AMATSINDA YO KUZIGAMA NO KUGURIZANYA (ISLG) ATEYE ATE?

  • Habanza  kwirema kw’ itsinda. Itsinda rikagirwa n’abantu baziranye, bizeranye,  b’indahemuka, kandi bifuza gufatanya, kuba bafite ubushobozi bwo kwizigamira no kubasha kwishyura inguzanyo kandi baturanye. Abantu bagira itsinda bagomba kuba bari hagati ya cumi na batanu na makumyabiri  (15-30). Bitoramo abagize komite y’abantu batanu aribo : Perezida, umwanditsi, ushinzwe kubika agasanduka n’ababazi babiri. Abagize itsinda bashyiraho amategeko y’umwihariko azagenga itsinda ryabo muri icyo cyiciro. Gutora abayobozi b’itsinda, babifashwamo n’umukozi w’umushinga .

ISLG ishingiye ku buryo  bwo kwizigamira no kugurizanya. Ubwizigame ni bwo shingiro rya ISLG kuko ubwizigame ni bwo buvamo inguzanyo batanga, baha abagize itsinda. Ubwizigame n’inguzanyo bitangirwa mu nama rusange, abagize itsinda bahari. Abagize itsinda ni bo bemeza umunsi itsinda ryabo rigomba gukorera inama haba rimwe mu cyumweru cyangwa kabiri mu kwezi.

2.2. Impamvu zituma abantu bizigama bakanaguza

Impamvu zo kwizigama:

  • Nta wuzi ejo hazaza haba ku rwego rw’umutungo, ibihe, imibereho myiza n’ibindi.
  • Uzigama aba agamije kugera ku ntengo yo gusubiza ibibazo afite mu rwego rw’imibereho myiza, we ubwe, abamukomokaho n’ibimukikije.
  • Guteganyiriza ejo heza.

Impamvu zo kuguza:

  • Gukemura ibibazo bitunguranye,
  • Kugura ibikoresho byo mu rugo (ibikenewe),
  • Kuyashora mu mishinga ibyara inyungu,
  • Kugura ibiribwa byo mu rugo.