• Kubungabunga ibidukikije ni inshingano kuri buri kiremwa muntu kuko niryo shingiro ry`ubuzima bwiza
  • Gufata neza aho dutuye cg ibidukikije ni ingezi kuko bidakozwe byatugiraho ingaruka nyinshi,niyo mpamvu ibiganiro byinshi bitandukanye byaba ibya politiki,siyansi,ubukungu n`ibindi bigomba kujya bifata umwanya wo kubiganiraho bagaragaza ko isi cyangwa ibiyiriho ndetse n`abayituye  turi umuryango umwe,cyangwa tubaho mu bwuzuzanye.
  • -Umusanzu ukomeye wa Laudato Si, mubitekerezo byanjye, ni incamake y’ibibazo by’ibidukikije bivuye ku bintu bitandukanye kuko ubusanzwe buri muntu agomba kumenya kurengera ibidukikije.
  • Ibigomba kwibandwaho mu kubungabunga ibidukikije:
  • Kugabanya ibicanwa bikomoka kuri petrol
  • Gushishikariza abarimu gutanga ibiganiro ku mpamvu zituma habaho imihindagurikire y`ikirere/ibihe
  • Uburyo bwo kugira aho dushyira imyanda itandukanye yaba iva mu nganda,iva mu ngo dutuyemo, ku buryo idateza ibibazo mu  guhumanya umwuka duhumeka cg kwangiza ikirere
  • Gukangurira abatuye isi kugabanya ibiti bicanwa twanga kumaraho ibiti ndetse no kutohereza mu kirere imyotsi yangiza ikirere
  • Gushishikariza abaturage gutera ibiti, ndetse n`imirwanya suri
  • Gufata neza ubutaka duhingaho twifashisha amaterasi ndinganire,duca imirwanyasuri,
  • Gufata neza amazi ava kunzu dutuyemo kugirango tube twayakoresha mu bindi bikorwa kandi atangije aho dutuye,
  • Gufata neza amazi aba amanuka ku misozi itandukanye agahurizwa hamwe kugirango abyazwe umusaruro kandi atangije ubutaka
  • Gutanga amahugurwa atandukanye kubijyanye no gufata neza ibidukikije