Muri iki kiciro, abahinzi twese turasabwa binyuze mu mirimashuri kumenya uburyo bwo kongera umusaruro hifashishijwe ubuhinzi ndumburabutaka burambye bukoresha inyongeramusaruro kamere cyangwa se Bio Intansive Agriculture Technics (BIAT) mu ndimi z’amahanga. Ubu buryo bukaba bufasha umuhinzi kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza ku butaka buto kabone n’ubwo bwaba ari bubi kandi ku gishoro gito cyane. Ubu buryo kandi bufasha mu kurengera ibidukikije higizwayo icyahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima. Kugira ngo imbuto cyangwa ingemwe ziterwa mu butaka zibashe gukura neza no gutanga umusaruro mwiza zigomba gushyirwa mu butaka buteguye neza. Ubutaka bushobora kudatanga umusaruro mwiza bitewe no kudategurwa neza.
Ubundi kandi umuhinzi agomba kumenya ko kudategura neza ubutaka bwe mu gihe agiye kubuteramo imyaka bituma bugenda butakaza uburumbuke bwabwo buhoro buhoro bitewe n’impamvu nyinshi:
- Kugenda burushaho gukomera ntibuhitishe amazi bityo n’imizi y’ibihingwa ntigere kure,
- Kugenda bwibasirwa n’isuri igenda itwara ubutaka bwiza bwo hejuru kubera ko amazi aba atinjira mu butaka.
- Kwibasirwa n’izuba cyane mu gihe cy’izuba ryinshi (mu mpeshyi cyangwa mu cyi) kubera kudafata amazi n’ibindi.
1.1. Akamaro ko gutegura neza ubutaka
Gutegura neza ubutaka bikaba bigamije ibi bikurikira :
- Koroshya ubutaka ubuhinga ukageza isuka hasi kugira ngo imbuto cyangwa ingemwe zimere kandi zibashe kwinjiza imizi yazo mu butaka ;
- Kuvana ibyatsi bibi mu butaka ;
- Kuvanga neza ubutaka n’ifumbire ;
- Gutegura neza ubutaka ku buryo isuri itazabutwara cyangwa ngo ibuvanemo ifumbire ;
- Gutegura neza ubutaka ku buryo bubika amazi cyangwa bukayagabanya iyo ari menshi mu gice kigerwamo n’imizi y’ibihingwa (gukora imitabo);
Uburyo bwo gutegura imirima mu rwego rw’ubuhinzi ndumburabutaka bukoresha inyongeramusaruro
kamere bugiye kuvugwa buhuriye kuri ibi bikurikira :
- Umuhinzi agomba guhinga akageza isuka hasi cyane (gukubita amasuka abiri), akajajanga cyangwa akamena ubutaka bwo hasi bukomeye (nonko) kugira ngo abworoshye bubashe kugerwamo n’amazi, ifumbire ndetse n’imizi ku bihingwa bigira miremire ;
- Gushyira mu butaka ifumbire y’imborera iboze neza kandi ihagije no kuyivanga neza n’ubutaka bwose harimo n’ubwo hasi (muri cm 45-60) ;
- Gukora ku buryo ubutaka bugumana ubuhehere (kubutwikira bumaze guhingwa, kubuvomera bibaye ngombwa no kubutegura ku buryo bugumana amazi igihe kirekire cyane cyane ahagwa imvura nkeya).