UBUHINZI N’UBWOROZI KU BURYO BURAMBYE
Abahinzi twese twiyemeje kongera umusaruro w’ibiribwa duhinga tunabungabunga ibidukikije dukoresha:
- ifumbire y’imborera ikomoka ku byatsi no ku matungo;
- Ifumbire z’amazi zikorwa hifashishijwe ibimera n’ibikomoka ku matungo nk’amase, amaganga n’ibindi ndetse n’izindi nyongeramusaruro kamere: ishwagara, ivu..
- Imiti irwanya indwara n’udukoko ikorwa hifashishijwe ibyatsi cyangwa ibindi bintu kamere: amazi,
- amaganga, ivu n’ibindi;
- Imbuto nziza zitahinduriwe imiterere yazo kamere;
Umuhinzi arasabwa iki?
- Umuhinzi ahinga ageza isuka hasi: kugeza muri santimetero ziri hagati ya 30 na 60 kugira ngo ubutaka bworohe maze bubashe kugerwamo n’imizi y’ibihingwa ndetse n’amazi;
- Umuhinzi yirinda ibikorwa byose byangiza cyangwa bibangamira ibidukikije: kwica udukoko tuba mu butaka, guhinga ku buryo butera isuri.
Ubuhinzi bukozwe kinyamwuga budufasha iki?
- Bufasha abahinzi kubyaza ubutaka buto umusaruro mwinshi, kabone niyo bwaba bubi, bityo bakabasha gukemura ikibazo cy’ibiribwa bicye ndetse n’icy’imirire mibi;
- Umuhinzi akoresha inyongeramusaruro (amafumbire n’imiti) zitamuhenze kandi zitangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije;
- Butuma abahinzi bagira ubuzima bwiza kubera ko nta na kimwe kibanduza, ari ibyo barya, ari ibyo bakoresha ndetse n’aho bakorera ;
- Butanga ibiribwa binyuranye bikize cyane ku ntungamubiri : vitamini, imyunyu ngugu n’izindi ;
- Burinda ubutaka kugunduka kuko burwanya isuri kandi bukongera uburumbuke mu butaka;
- Buzanira abahinzi amafaranga kuko beza byinshi bakihaza mu mirire ndetse bagasagurira n’amasoko;
IBIBAZO BY’ISUZUMABUMENYI
Umuhinzi arasabwa iki?
- Umuhinzi ahinga ageza isuka hasi: kugeza muri santimetero ziri hagati ya 30 na 60 kugira ngo ubutaka bworohe maze bubashe kugerwamo n’imizi y’ibihingwa ndetse n’amazi;
- Umuhinzi yirinda ibikorwa byose byangiza cyangwa bibangamira ibidukikije: kwica udukoko tuba mu butaka, guhinga ku buryo butera isuri.
Ubuhinzi bukonzwe kinyamwuga budufasha iki?
- Bufasha abahinzi kubyaza ubutaka buto umusaruro mwinshi, kabone niyo bwaba bubi, bityo bakabasha gukemura ikibazo cy’ibiribwa bicye ndetse n’icy’imirire mibi;
- Umuhinzi akoresha inyongeramusaruro (amafumbire n’imiti) zitamuhenze kandi zitangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije; Butuma abahinzi bagira ubuzima bwiza kubera ko nta na kimwe kibanduza, ari
Gutegura neza ubutaka bimaze iki?
- Koroshya ubutaka ubuhinga ukageza isuka hasi kugira ngo imbuto cyangwa ingemwe zimere kandi zibashe kwinjiza imizi yazo mu butaka ;
- Kuvana ibyatsi bibi mu butaka ;
- Kuvanga neza ubutaka n’ifumbire ;
- Gutegura neza ubutaka ku buryo isuri itazabutwara cyangwa ngo ibuvanemo ifumbire ;
- Gutegura neza ubutaka ku buryo bubika amazi cyangwa bukayagabanya iyo ari menshi mu gice kigerwamo n’imizi y’ibihingwa (gukora imitabo);
Kwita kubidukikije bitumariye iki?
- Bituma urusobe rw’ibinyabuzima bibahoneza, bigatanga umusaruro ugirira akamaro ikiremwa muntu.