1. Imirire ni iki? Imirire myiza iteye ite?
Imirire ni ubumenye bw’ibikorwa byose byerekeranye n’ibiribwa n’intungamubiri umuntu akeneye kugirnago agire ubuzima bwiza, ibyo umuntu abirya, uburyo umubiri wakira kandi ukoresha ibyo umuntu yariye.
Imirire myiza ishingiye ko umuntu abona indyo yuzuye, inyuranye ifite intungamubiri zose akeneye. Imirire myiza ni ngombwa kugirango umubiri w’umuntu wiyongere, wisubiranye kandi ugire ubushyuhe n’imbaraga.
Uburyo umuntu ahagaze mu mirire, ni ingaruka mbi cyangwa nziza z’uko umuntu yariye
2. Impamvu zitera imirire mibi mu Rwanda
A. Impamvu nyamukuru:
- Gucunga nabi umutungo;
- Ubuyobozi bubi;
- Ibiza biturutse ku mihindagurikire y’ikirere: izuba ryinshi, amapfa, imyuzure, inzara,..
- Ubutaka butera kandi buke;
- Ubujiji: abaturage batajijutse, batazi gusoma no kwandika.
B. Impamvu ziziguye:
- Ibiribwa bidahagije;
- Ubuvuzi budahagije ku bagore n’abana;
- Isuku nke.
C. Impamvu zitaziguye:
- Imyifatire idahwitse mu gukoresha no gutegura ibiribwa;
- Indwara zinyuranya kandi za buri kanya.
D. Ingaruka mbi ziterwa n’imirire mibi:
- Uruhurirane rw’indwara zinyuranye;
- Urupfu;
- Kugabanuka mu bwenge;
- Kugabanuka mu musaruro.